• Mutagatifu Bernardo w’i clairvaux

  • "Nyagasani Yezu, kuri jye umbereye  byombi: indorerwamo y’ímibabaro n’igihembo cy’uwababaye. Buri kimwe muri ibyo byombi, ni umuhamagaro ukomeye, ukaba kandi n’impamvu ikomeye. Utoza ibiganza byanjye kurwana wifashishije urugero rw’ibikorwa, ukantambiriza ku mutwe ikamba ry’umutsindo ukoresheje ubuhangare bwawe... kuko ndakwizera, nizera ko ari wowe kamba ryanjye... nzishimana nawe kandi nzashobora kuvuga nti “urugamba nyabwuzu nararurwanye”.                                                           Mutagatifu Bernardo w’i clairvaux.

  • Kuri Mutagatifu Bernardo, nta nzira ndende yabagaho, iyo yagendaga agamije kugarurira abantu Kristu. Imbaraga zireshya z’urukundo yari afitiye Imana, ziracyakora  na n’ubu nyuma y’imyaka hafi 1000,  kandi ubuhamya bwe bw’urukundo, bwo kwiyoroshya, bwo guca bugufi, no kuboneka igihe cyose Imana ishaka kumukoresha ,  ibyishimo muri Roho Mutagatifu, ukumvira n’ubudahemuka kuri Kiliziya n’umushumba wayo Nyirubutungane Papa, nibyo umuryango wacu umwigiraho.

© 2017 Hermanas de Claraval. All rights reserved

Impressum