Umunsi
wacu
Umunsi
wacu
„Uradukurikirana iyo tuguhunze,
tugutera umugongo ukadutangirira imbere utwinginga,
ariko ntawe uguha agaciro;
nyamara byaba agasuzuguro, byaba kutitabwaho,
nta na kimwe kiguca intege mu guhamagarira ubutitsa,
wifashishije uburyo bwose, biriya byishimo bitabonwe n’ijisho na rimwe,
bitumviswe n’ugutwi na kumwe,
ndetse bitakiriwe n’umutima n’umwe wa muntu.
Mutagatifu Bernardo w’i clairvaux.
Gusoza umunsi
„Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi, ariho azerera nk’intare itontoma, ashaka uwo yaconcomera. Nimukomere mu kwemera, muyinanire, muzirikana ko n‘abavandimwe banyu bari ahandi ku isi bafite nabo bene iyo mibabaro.
(1P.5,8-9)
Ayo niyo magambo atangira amasengesho asoza umunsi, ya Kiriziya, akaba ari nayo natwe dukoresha dusoza umunsi. Nyuma tukarangurura amajwi turirimba „Turakuramutsa Mwamikazi Nyiribambe“ gutyo tugashyira byose mu biganza bya Bikiramariya.
Ingengabihe
03:00 Amasengesho ya mu gicuku
05:30-06:15 Gusoma ibitabo biyobora Roho
06:30 Amasengesho ya mu gitondo, tukanazirikana ivanjiri y’umunsi
07:30 Igaburo rya mu gitondo
08:00 Isaha y’umusiki
08:50 Amasengesho ya Tercia
09:00 Misa ntagatifu
10:20 Amasomo
11:50 Amasengesho ya Sexta/ifunguro rya Sa sita/
amasengesho ya Nona.
13:30-16:30 Imirimo
16:55 Kwidagadura
17:30 Amasengesho ya nimugoroba akurikirwa n’ifunguro rya nimugoroba
18:30 Amasengesho asoza umunsi
Amasaha ya Misa ku cyumweru no ku minsi mikuru :
Muri Perú no muri Espania: 12:00
Mu Budage: 11:00
Itariki ya 13 ya buri kwezi:
Gushengerera Isakaramentu ritagatifu:
Perú no mu Budage : 9:00 – 19:00
Espania: 10:00-20:30
Isakaramentu ry,Imbabazi:
Perú no mu Budage : 17:00 – 19:00
España: 20:00 – 20:30
Umutambagiro wa Bikiramaria, ukurikirwa na n‘igitambo cya Misa ntagatifu :
Peru n‘Ubudage: 19:00
Espania: 20:30
© 2017 Hermanas de Claraval. All rights reserved