Herz Jesu Kloster

MONASITERI UMUTIMA WA YEZU

Düsseldorf, Nordrhein-Westfalen

BUDAGE

Nyagasani yahamagariye muri iyo nzu ababikira 17 bo mu bihugu binyuranye n’imyaka inyuranye kugirango babane kandi babe urumuri rwagati mu bakire, aho abahatuye  biberaho mu kurundarunda no gushakashaka ubukungu,bsa nkaho bibagiwe Imana .

    Dusseldorf  ihererehe hafi y,uruzi rwa Rhin,  irangwa n’urusaku rw’imodoka z’abarwayi, amahoni ya za Kizimyamwoto, ijoro n’amanywa.  Ibyo bimenyetso byose bihuriza amajwi mu Kiriziya yacu, tuyakiriza kuyashyira mu masengesho yacu y’umunsi dutura gatandatu  ku munsi kongeraho inshuro imwe mu ijoro, twifashishije indirimbo za gregoriano.

      Uwo mugi wigaragaje nk’igikoresho cy’Imana kugirango idutere inkunga  mu buryo bwose. : kuva ku ndahemuka ziza mu Kiliziya yacu, abantu bisunga amasengesho yacu  harimo ndetse na benshi tutaziranye.  Abo bose tukaba twifuza  kubashimira  kuduhangayikira no kutwitangira  kwabo, tubaragiza Bikiramariya.

        Dutangazwa n’imbaraga z’isengesho ryo gushengerera zigaragariza mu bantu  b’ingeri zose, abato n’abakuru baza gusenga bumva bisanga , bakunzwe kandi bakahakura imbaraga nshya.

          Inzu yacu iba ikinguye iminsi yose y’icyumweru, kugirango abantu bose babashe  kuhakirira urukundo Imana ibafitiye, binyuze mu Isakramentu ry’ukaristiya, bityo bagashobora kuvugurura ukwemera kwabo.

            N’ubwo uwo mugi ukize cyane, harimo n’abakene; bakaba nabo bafite uburyo bwo guhabwa agapfunyika k’ibyo kurya mu nzu yacu.  Tubinyujije muri ako kamenyetso gato tukabasha kubereka urukundo Imana ibakunda ko idashaka kubamara inzara y’umubiri gusa ahubwo ndetse kurusha byose ko yifuza kubamara inzara ya roho.

            © 2017 Hermanas de Claraval. All rights reserved

            Impressum