Santísima Trinidad

UBUTATU BUTAGATIFU

Pachacútec- district Ventanilla-Callao

PERÚ

Iyo nzu iri ahitwa Pachacutec muri district ya Ventanilla ho muri Peru.

Benshi mu babikira bacu baba muri iyo nzu. Ubu hakaba hari 33 bakomoka hirya no hino mu mpande z’isi.

    Iyo nzu , ari nayo maison Mère (urugo rukuru) yacu, iri mu gace gatangiye guturwa vuba aha, ikaba ariyo yakira abashya  bifuza kwinjira mu muryango wacu, bakaba ariho bahererwa inyigisho za novisia.

      Mu kwitegereza inyanja y’amahoro, tubasha kurangamira no gutangarira ibidukikije    byerekana ububasha buhanitse bw’Imana.

        Kuva  twataha iyo nzu, Imana ntiyahwemye kwigaragariza mu bantu banyuranye, mu miryango, abazwi n’abatazwi bakomeje kudufasha mu buryo bwose , mu byo dukenera byose, byaba ibya Roho cyangwa umubiri, bityo ari bo ari natwe twiboneye rwose  urukundo rwa kibyeyi, rutagira umupaka Imana idukunda.  Nta buryo bwo kubashimira twabona busumba ubwo kubazirikana mu masengesho yacu.

        Gahoro gahoro,  amajyambere ari kugenda ahagera bityo natwe tukaboneraho, dore ko inzu yacu kugeza ubu itigeze irangiza kubakwa burundu.  Ibyo ariko ntibitubuza kuyituramo no gusingirizamo Imana.

        Tuhafite n’akararo k’inkoko twahaye izina rya Silverio, kakaba karimo inkoko zigera kuri 300.

          Mu butayu rwagati, twifuza kuba nk’isoko iramira abantu bakomerekejwe kuri roho. Tubikora tubakingurira imiryango y’inzu y’abashyitsi ,kugirango bashobore kuhahurira n’Imana ihoraho , bifashishije ituze, no gusengana natwe amasengesho y’umunsi no guhimbariza hamwe Misa ya buri munsi.

            © 2017 Hermanas de Claraval. All rights reserved

            Impressum