Sagrado Corazón de Jesús

UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU

Real de Gandía, Valencia

ESPAGNE

Iri mu gace ka Real Gandia, muri Valencia-Espagne

 

Iryo zina rikaba rikomoka kuri monument yitiriwe umutima wa  Yezu ikaba iranga Diosezi ya Valencia.

 

Dufite umubyeyi uduhagararira, akagenda afungura imiryango n’inzira : akaba ari Bikiramariya  mu ishusho ye ya Bikiramariya utasamanywe icyaha,...

     iri ku mudari w’ibitangaza...

    Ubu iyo nzu irimo ababikira 18, bakaba mu gutangiza iyo nzu barabonye umunsi ku wundi ubuntu bw’Imana bitababujije guhora batungurwa n’ibimenyetso binyuranye, n’ibitangaza bitabarika bituma bibonera urukundo rwa kibyeyi Imana ibagaragariza.

      Urwo rukundo rwigaragariza mu bantu badushyigikira mu buryo bwose bwaba kuri roho ndetse no ku mubiri : Abapadiri baza kuduha Misa buri munsi, abayobozi b’ibigo binyuranye badutera inkunga mu bwubatsi bw’iyo nzu, abakozi bagaragaza ubwitange kugirango icyo gikorwa kirangire vuba, imiryango yose itwegurira igihe cyabo, mu kutwitaho mu byo dukeneye byose, ndetse n’abandi bantu benshi twebwe ubwacu tutanazi bakora uko bashoboye kugirango icyo gikorwa cy’Imana gishoboke.

      Aha ntitubariyemo impano zo gusana Kiliziya.

      ES 11 0081 7340 8000 0223 8031 SABADELL

      ES 89 0081 7340 8100 0223 8130 SABADELL

      Tugeze Gandia, abahatuye batwakiriye neza cyane. Nubwo inzu ikiri mu kubakwa, tubaho umuhamagaro wacu  mu buryo bumwe n’ubw’urugo  rukuru (maison mère) yacu iri i Peru, kimwe n’inzu iri mu Budage, dutura umunsi wacu, imibabaro n’ibyishimo byawo, tugambiriye kugeza ku mutima wa Yezu Roho z’abatuye Espagne ndetse n’abatuye isi yose.

      © 2017 Hermanas de Claraval. All rights reserved

      Impressum